Ububiko bw’inyandiko n’inkuru zose
Hano murahabona inyandiko n’inkuru zose zasohotse mukinyamakuru Botanix zijyanye n’ibimera zanditswe mu Ikinyarwanda.
Category: Byose Amazi n’ibimera byo mumazi Ibimera nyaburanga bidasanzwe Imikindo
Author: KPR
Guhinga imyembe uhereye ku ntete
Ugomba gutera intete zigisarurwa kugira ngo zizagire imikurire myiza ishoboka. Shyira intete mu mazi afite ubushyuhe buri hagati ya 20–25 °C mu gihe cy’amasaha abiri kugeza kuri atandatu.
Ku wa gatandatu 20.2.2010 21:01 | Kubisohora ku urupapuro | Ibimera nyaburanga bidasanzwe
Umwembe wa Kalimantana, Kalimantan Mango, Kasturi (Mangifera casturi)
Umwembe wa Kalimantana (Mangifera casturi) cyangwa uzwi aho ukomoka ku izina rya Kasturi ni igiti cy’imbuto kiboneka mu karere gashyuha kandi gahehereye kigira hagati ya metero 10 na 30 z’uburebure kikaba ari karande muturere dukeya cyane twegereye Banjarimasini ho mu Majyepfo ya Indoneziya. Kuri ubu zigenda zicika mubiti byishyamba bitewe no gutemwa kw’ibiti kutubahirije amatregeko. Nyamara kiracyaterwa kenshi muri iki gice, kubera impumuro nziza y’imbuto zacyo.
Ku wa gatanu 19.2.2010 21:00 | Kubisohora ku urupapuro | Ibimera nyaburanga bidasanzwe
Imyembe yo muri Indoneziya
Ku kirwa cy’i Borunewo ho muri Indoneziya hari amoko y’imyembe 34 (Mangifera) ya kimeza. Amenshi muri aya moko yugarijwe n’ikibazo gikomeye cyo gucika burundu bitewe n’imvura yo mu ishyamba yangiza ibimera. Amwe mu moko y’imyembe, urugero nk’Umwembe wa Kalimantana (Mangifera casturi) wamaze gucika burundu mu ishyamba.
Andi mu moko y’biti by’imyembe bikomoka i Borunewo ni nka Mangifera griffithi (azwi ku mazina akurikira yo mu rurimi rw’aho akomoka: asem raba, na romian), Mangifera pajang (asem payang), Mangifera quadrifida (asem kipang) na Mangifera torquenda (asem putaran).
Ku wa kane 18.2.2010 10:58 | Kubisohora ku urupapuro | Ibimera nyaburanga bidasanzwe
Imikindo Parajubaea torallyi
Parajubaea torallyi ni imikindo myiza cyane kandi ibasha guhangana no kwihanganira ibihe bibi cyane. Icyakora, ihingwa gake cyanye hanze y’ubuturo bwayo kimeza na abanyabusitani bitewe nimbuto zayo nini cyane (bivugako ubwikorezi bwacyo bwo mu bwato buhenze), ubuturo bwayo kimeza ni Boliviya.
Ku wa gatandatu 23.1.2010 10:06 | Kubisohora ku urupapuro | Imikindo
Amahwa ya kasi (Pinusi kesiya)
Amahwa ya kasi (Pinusi kesiya) ni igiti gikura vuba cyo muri aziya, kitajya kiboneka hanze y’aho gihinze. Ibiti bigira uburebure buri hagati ya metero 30 na 35 n’igihimba gishobora kugera kuri metero 1 y’umubyimba.Buri shami rigira amahwa atatu, rimwe rimwe rifite hafi ya santimetero 15 na 20 z’uburebure. Imbuto z’ibi biti (mu ishusho ry’umutemeri) zigira uburebure buri hagati ya santimetero 5 kugera ku 9 noneho intete zikagira hagati ya santimetero 1,5 kugera kuri 2,5.
Ku wa gatanu 4.9.2009 11:01 | Kubisohora ku urupapuro | Ibimera nyaburanga bidasanzwe
Igiti cy’ubuhinde Pongamia pinnata
Pongamiya pinata
Igiti cy’ubuhinde Pongamia pinnata (kigira andi mazina: Honge Tree, Pongam Tree, Panigrahi), ni igiti gitakaza amababi mu gihe cy’urugaryi, kikagira uburebure buri hagati ye metero 15 kugeza kuri 25, gisa n’ibiti byo mu muryango w’amafabase (Fabaceae). Kigira hejuru hanini n’indabyo ntoya z’umweru, igitaka cyangwa ikigina. Gikomoka mu Buhinde, ariko kigahingwa muri Aziya y’Amajyapfo y’uburasirazuba.
Ku wa kane 3.9.2009 10:37 | Kubisohora ku urupapuro | Ibimera nyaburanga bidasanzwe
Lotusi y’ubuhinde (Nelumbo nucifera)
Nelumbo nucifera
Lotusi y’ubuhinde (Nelumbo nucifera) ni igiti cyiza kiba mu mazi, kikagira amababi y’icyatsi areremba hejuru y’amazi. Indabo z’ikigina ziboneka ku nti nazo ziri hejuru y’amazi.
Ururabo rwa Lotusi y’ubuhinde rufatwa nk’ikintu gitagatifu n’abanyedini rya Buda mu misengere yabo. Igiti cyose kiribwa n’abantu, bigatuma kenshi intete n’imizi (inguli) zakoreshejwe mu mitekere yak era muri aziya y’amajyepfo y’uburasirazuba. Lotusi y’ubuhinde ni igiti cyahingwa ahantu hose kimwe no guhinga lili y’amazi ihumura. Ntibikomeye gutera iki gihingwa mu bihe byacu, ugomba gusa kumenya uko ubikora.
Ku wa gatatu 2.9.2009 10:35 | Kubisohora ku urupapuro | Amazi n’ibimera byo mumazi
Amamesa yihanganira ubukonje Rhapidophyllum hystrix (Amamesa afite amahwa)
Rhapidophyllum hystrix ni kimwe mu bwoko bw’amamesa bwihanganira cyane ubukonje. Hari ubwoko bumwe gusa mu bwoko bwa Rhapidophyllum. Ahantu aya mamesa akunda kwibera ni ahantu hatoshye mu gace k’amajyepfo y’iburasirazuba bwa Leta Zunze Ubuymwe za Amerika. Ikindi kandi yishimira ubukonje bwo hasi bwa dogere 20 munsi ya zero, ni igihingwa cyaba ahantu hose ku isi cyanecyane i Burayi.
Ku wa kabiri 1.9.2009 10:26 | Kubisohora ku urupapuro | Imikindo
Urubuto rw’umugati Artocarpus odoratissimus, Marang
Ubwoko Ururabo rw’umugati (Artocarpus) ruboneka mu moko arenga 60 y’icyatsi kibisi buboneka ahantu hashyushye mu muryango wa Morase (bitanga imbuto ziribwa zifite intete nyinshi mo imbere). Biboneka muri Aziya y’Amajyepfo y’iburasirazuba no mu birwa by’inyanja ya Pasifika. Urubuto rw’umugati ni ubwoko bw’ibiti bifitanye isano ya bugufi umunyinya. Ubwoko bukunze guhingwa cyane ni Artocarpus altilis. Ubundi bwoko nka Artocarpus communis, Artocarpus integer (Cempedak), * Artocarpus heterophyllus* (Urubuto rwa Yakobo, Jackfruit, Nangka) n’ Artocarpus odoratissimus (Marang) nabyo ni ibinyamuryango by’urubuto rw’umugati.
Ku wa mbere 31.8.2009 10:22 | Kubisohora ku urupapuro | Ibimera nyaburanga bidasanzwe
Ibyerekeye KPR
Sangira n’abandi uburambe bwawe kubijyanye no gukuza ibimera. Andika inkuru cyangwa inyandiko kubijyanye no kwitabwaho k’ubusitani, gutera, gukuza no kwita ku ibimera n’ibindi bibyerekeyeho. Hanyuma ubitangaze mururimi rwawe kavukire ubinyujije mukinyamakuru cyacu cyivuga ibijyanye n’ibimera cyitwa Botanix.