Botanix - Ikinyamakuru kivuga ibijyanye n’ibimera

Ikinyarwanda

Ububiko bw’inyandiko n’inkuru zose

Hano murahabona inyandiko n’inkuru zose zasohotse mukinyamakuru Botanix zijyanye n’ibimera zanditswe mu Ikinyarwanda.

Category: Byose Amazi n’ibimera byo mumazi Ibimera nyaburanga bidasanzwe Imikindo

Author: KPR

Ubushyinguro bw’ukwezi: Gashyantare 2010 (3 texty)

Guhinga imyembe uhereye ku ntete

Ugomba gutera intete zigisarurwa kugira ngo zizagire imikurire myiza ishoboka. Shyira intete mu mazi afite ubushyuhe buri hagati ya 20–25 °C mu gihe cy’amasaha abiri kugeza kuri atandatu.

Ku wa gatandatu 20.2.2010 21:01 | Kubisohora ku urupapuro | Ibimera nyaburanga bidasanzwe

Umwembe wa Kalimantana, Kalimantan Mango, Kasturi (Mangifera casturi)

Umwembe wa Kalimantana (Mangifera casturi) cyangwa uzwi aho ukomoka ku izina rya Kasturi ni igiti cy’imbuto kiboneka mu karere gashyuha kandi gahehereye kigira hagati ya metero 10 na 30 z’uburebure kikaba ari karande muturere dukeya cyane twegereye Banjarimasini ho mu Majyepfo ya Indoneziya. Kuri ubu zigenda zicika mubiti byishyamba bitewe no gutemwa kw’ibiti kutubahirije amatregeko. Nyamara kiracyaterwa kenshi muri iki gice, kubera impumuro nziza y’imbuto zacyo.

Ku wa gatanu 19.2.2010 21:00 | Kubisohora ku urupapuro | Ibimera nyaburanga bidasanzwe

Imyembe yo muri Indoneziya

Ku kirwa cy’i Borunewo ho muri Indoneziya hari amoko y’imyembe 34 (Mangifera) ya kimeza. Amenshi muri aya moko yugarijwe n’ikibazo gikomeye cyo gucika burundu bitewe n’imvura yo mu ishyamba yangiza ibimera. Amwe mu moko y’imyembe, urugero nk’Umwembe wa Kalimantana (Mangifera casturi) wamaze gucika burundu mu ishyamba.

Andi mu moko y’biti by’imyembe bikomoka i Borunewo ni nka Mangifera griffithi (azwi ku mazina akurikira yo mu rurimi rw’aho akomoka: asem raba, na romian), Mangifera pajang (asem payang), Mangifera quadrifida (asem kipang) na Mangifera torquenda (asem putaran).

Ku wa kane 18.2.2010 10:58 | Kubisohora ku urupapuro | Ibimera nyaburanga bidasanzwe

Continue: nta zindi paji. Jya ku mutwe w’ubushyinguro

Ibyerekeye KPR

KPR - Abarinzi n’abakuza ibimera bishyize hamwe Silovakiya
KPR - Abarinzi n’abakuza ibimera bishyize hamwe ni umuryango mpuzamahanga. Soma byinshi bitwerekeyeho
Sangira n’abandi uburambe bwawe kubijyanye no gukuza ibimera. Andika inkuru cyangwa inyandiko kubijyanye no kwitabwaho k’ubusitani, gutera, gukuza no kwita ku ibimera n’ibindi bibyerekeyeho. Hanyuma ubitangaze mururimi rwawe kavukire ubinyujije mukinyamakuru cyacu cyivuga ibijyanye n’ibimera cyitwa Botanix.