Botanix - Ikinyamakuru kivuga ibijyanye n’ibimera

Ikinyarwanda

Amamesa yihanganira ubukonje Rhapidophyllum hystrix (Amamesa afite amahwa)

Rhapidophyllum hystrix ni kimwe mu bwoko bw’amamesa bwihanganira cyane ubukonje. Hari ubwoko bumwe gusa mu bwoko bwa Rhapidophyllum. Ahantu aya mamesa akunda kwibera ni ahantu hatoshye mu gace k’amajyepfo y’iburasirazuba bwa Leta Zunze Ubuymwe za Amerika. Ikindi kandi yishimira ubukonje bwo hasi bwa dogere 20 munsi ya zero, ni igihingwa cyaba ahantu hose ku isi cyanecyane i Burayi.

Ni ubwoko kukomeye bw’amamesa, bugira uburebure hagati ya metero 1 kugera kuri 3 kikagira amahwa menshi akurura ku ruti. Rapidofilumu Hisitirikisi ni amamesa agira uduti turandaranda tukagira utubumbe ku ruhu, utu duti twinshi tugenda twihuza tugafatana tugakora uruti rw’umubyimba ugenda uhindagurika. Nyuma y’igihe, uru ruti rufatanye cyane ruvamo igihimba kidashobora kwinjirwa mo amazi.

Aya mamesa y’amahwa ntakora uruti nyarwo ahubwo ubwibumbe bwa buhoro buhoro bugera kuri metero 1 n’ibice 2 n’umubyimba wa santimetero 17 n’ibice 8. Inti zayo zigirwa n’ibice byo hasi by’amababi, uduti n’amahwa maremare yiburungushuye.

Bikura bireba hejuru, bishobora kandi gukururuka hasi ku butaka y’uko biba birwanira urumuri n’ahantu. Iyo buri gati gakuze, amahwa yiburungushuye avuka hagati y’amababi ahurira noneho n’imbuto zigakura zijya mu butaka bwumutse ku bushyuhe bwegereye dogere selisiyusi 20.

Mu myaka itatu ya mbere, birasambwa kudashyira ingemwe zabyo ahantu hakonje. Aya mamesa y’amahwa akunda ahantu humutse hari izuba cyangwa igicucu, ariko ubusanzwe ha kenerwa izuba uko ubutumburuke bugenda buzamuka. Ibiti bigaragara neza iyo biri ajhantu hari agacucu karinganiye.

Iyo bikuriye ahantu hari uruzuba rwinshi ubwibumbe buragabanuka kandi amababa agatakaza ibara ry’icyatsi cyijimye. Iyo birengeje imyaka itatu bishobora kuba hanze umwaka wose iyo ari ahantu hatagira ubukonje buri munsi ya dogere selisiyusi 10 munsi ya zero. Nk’amamesa yihanganira ubukonje, akunda ubutaka bukamutse mu gice cy’epfo. Umwanzi mukuru w’aya mamesa mu gihe cy’imvura si ubukonje ahubwo ubutaka bwumagaye. Urufatanye rw’ubukonje n’ubutaka bwuzuye amazi rwangiza imizi. Aya mamesa ashobora kubaho mu bukonje buri hagati ya dogere selisiyusi 15 kugera kuri 20 munsi ya zero. Ubukonje bwo hasi cyane bwigeze bumenyekana ni dogere 28 selisiyusi munsi ya zero.

Amamesa yihanganira ubukonje agurishwa

««« Inkuru ibanza: Urubuto rw’umugati Artocarpus odoratissimus, Marang Inkuru ikurikira: Lotusi y’ubuhinde (Nelumbo nucifera) »»»

Ku wa kabiri 1.9.2009 10:26 | Kubisohora ku urupapuro | Imikindo

Ibyerekeye KPR

KPR - Abarinzi n’abakuza ibimera bishyize hamwe Silovakiya
KPR - Abarinzi n’abakuza ibimera bishyize hamwe ni umuryango mpuzamahanga. Soma byinshi bitwerekeyeho
Sangira n’abandi uburambe bwawe kubijyanye no gukuza ibimera. Andika inkuru cyangwa inyandiko kubijyanye no kwitabwaho k’ubusitani, gutera, gukuza no kwita ku ibimera n’ibindi bibyerekeyeho. Hanyuma ubitangaze mururimi rwawe kavukire ubinyujije mukinyamakuru cyacu cyivuga ibijyanye n’ibimera cyitwa Botanix.