Lotusi y’ubuhinde (Nelumbo nucifera)
Nelumbo nucifera
Lotusi y’ubuhinde (Nelumbo nucifera) ni igiti cyiza kiba mu mazi, kikagira amababi y’icyatsi areremba hejuru y’amazi. Indabo z’ikigina ziboneka ku nti nazo ziri hejuru y’amazi.
Ururabo rwa Lotusi y’ubuhinde rufatwa nk’ikintu gitagatifu n’abanyedini rya Buda mu misengere yabo. Igiti cyose kiribwa n’abantu, bigatuma kenshi intete n’imizi (inguli) zakoreshejwe mu mitekere yak era muri aziya y’amajyepfo y’uburasirazuba. Lotusi y’ubuhinde ni igiti cyahingwa ahantu hose kimwe no guhinga lili y’amazi ihumura. Ntibikomeye gutera iki gihingwa mu bihe byacu, ugomba gusa kumenya uko ubikora.
Guhinga Lotusi y’ubuhinde biturutse ku mbuto, igishishwa cy’inyuma kigomba kwinikwa mu gipapuro cyabugenewe. Ibi bituma amazi yinjira agatuma intete zitangira kumera. Iyo igishishwa cy’inyuma kigumye uko kimeze, urubuto ruzabaho imyaka amagana. Mu gihe, iyo gishyizwe mu mazi, bitwara imyaka mike ngo urubuto rumere.
Nelumbo nucifera imbuto
Ni gute wamenya ko wujuje neza kugera hejuru? Wareba uko imikurire y’urubuto igenda mu mazi. Iyo urubuto rwikubye kabiri mu masaha 24, ntiwongera kuzuza. Bitabaye ibyo, ugomba kuzuza cyane kugeza hejuru, shyira urubuto na none mu mazi mu masaha 24, wongere ugenzure imikurire. Ubu buryo bugomba gusubirwamo kugeza ubwo urugemwe rwikubye kabiri mu bunini.
Urubuto rukenera amazi gusa…
Iyo kuzuza amazi byakozwe neza, shyira urubuto mu kintu cyuzuye neza amazi. Ubushyuhe bw’amazi bukenewe ku rugemwe ruri kumera ni dogere selisiyusi 27 kugera kuri 28 (n’ubwo ubunini bwakwikuba kabiri kuri dogere selisiyusi 20). Kuri ubu bushyuhe urubuto rumera vuba kandi ingemwe zigahinguka mu cyumweru kimwe. Reba ishusho mu irebero kuri .
Iyo amababi agaragaye, tera urugemwe mu gitaka gitoshye cyangwa se mu cyuzi ku ndiba. Urugero rw’amazi muri icyo cyuzi rushobora kugera kuri santimetero 30 hejuru y’urugero rw’ubwuzure. Iyo ahantu hakoreshejwe ari icyuzi, Lotusi y’ubuhinde inashobora guhingwa mo harimo amafi.
Buhoro buhoro, uko ikimera kigenda gikura, kizakenera kuba ahantu hagali. Ushobora kugihinga mi busitani, mu burerero, mu nzu ihingwamo, cyangwa ahandi hantu kure y’ahantu hakonje cyane. Ubushyuhe hutekerezwa kuba bwahingwaho Lotusi y’ubuhinde ni hagati ya dogere 20 na 30 selisiyusi.
Lotusi y’ubuhinde ishobora guhingwa mu busitani igihe cyose ku mwaka ahari ho hose ku butaka bwa Afurika. Ubushyuhe bwo hasi ntibujya hasi ya dogere zero selisiyusi.
Uburyo bwo guhinga Lotusi y’ubuhinde ni ugukoresha ikintu nibura kirimo amazi hagati ya litiro 60 na 80 nta kindi kintu kirimo. Ukoresha uburyo bukurikira: shyira urugemwe rwameze mu kintu kirimo igitaka cyangwa mu kindi kintu. Kugira ngo bimere kandi bikure neza, uzuza icyo kintu amazi kugeza ku muguno. Ibyiza byo gukoresha ikintu kirimo ubusa ni uko gishobora gusimburwa igihe icyo ari cyo cyose. Igihingwa cya Lotusi y’ubuhinde gishobora guhingwa ahantu aho ari ho hose n’ubwo haba ari mu nzu yo guturamo.
««« Inkuru ibanza: Amamesa yihanganira ubukonje Rhapidophyllum hystrix (Amamesa afite amahwa) Inkuru ikurikira: Igiti cy’ubuhinde Pongamia pinnata »»»
Ku wa gatatu 2.9.2009 10:35 | Kubisohora ku urupapuro | Amazi n’ibimera byo mumazi
Ibyerekeye KPR
Sangira n’abandi uburambe bwawe kubijyanye no gukuza ibimera. Andika inkuru cyangwa inyandiko kubijyanye no kwitabwaho k’ubusitani, gutera, gukuza no kwita ku ibimera n’ibindi bibyerekeyeho. Hanyuma ubitangaze mururimi rwawe kavukire ubinyujije mukinyamakuru cyacu cyivuga ibijyanye n’ibimera cyitwa Botanix.