Botanix - Ikinyamakuru kivuga ibijyanye n’ibimera

Ikinyarwanda

Igiti cy’ubuhinde Pongamia pinnata

ifoto

Pongamiya pinata

Igiti cy’ubuhinde Pongamia pinnata (kigira andi mazina: Honge Tree, Pongam Tree, Panigrahi), ni igiti gitakaza amababi mu gihe cy’urugaryi, kikagira uburebure buri hagati ye metero 15 kugeza kuri 25, gisa n’ibiti byo mu muryango w’amafabase (Fabaceae). Kigira hejuru hanini n’indabyo ntoya z’umweru, igitaka cyangwa ikigina. Gikomoka mu Buhinde, ariko kigahingwa muri Aziya y’Amajyapfo y’uburasirazuba.

Pongamia pinnata ni igiti cy’ahantu hashyuha, kikihanganira ubushyuhe n’urumuri rw’izuba. Kigira urusobe rw’imizi, kikihanganira kandi inzara. Ubusanzwe, gikunda kuba ahantu h’urucucu, mu rubuye, mu musenyi, ariko mu buhinge, gishobora kuba ahantu aho ari ho hose ndetse n’ahari igitaka kirimo imyunyu myinshi.

Gikunze guhingwa kenshi ahantu humutse kikanakoreshwa mu kurinda ubutaka no gukingira umuyaga ndetse no gutanga igicucu. Igishishwa gikoreshwa mu gukoa imigozi, naho amatembabuzi yacyo yakunze gukoreshwa mu kuvura amarozi atewe n’amafi.

Ku mpera y’imizi habera igikorwa cyo gufata azoti, ku buryo azoti iri mu mwuka ihindurwa muri amoniyaki (ari yo ikoreshwa mu gutanga azoti ikoreshwa n’ibihingwa). Bityo, igakoreshwa mu ifumbira ry’ubutaka bukennye mu myunyu ngugu. Kubera y’uko igiti cyose cyifitemo uburozi, amakakama yacyo, kimwe n’amavuta birakingira mu kwica udusimba. Amavuta y’intete akoreshwa nk’amavuta yo gucana mu matara, nk’ayoroshya hagati y’ibyuma kimwe n’atwara imodoka.

««« Inkuru ibanza: Lotusi y’ubuhinde (Nelumbo nucifera) Inkuru ikurikira: Amahwa ya kasi (Pinusi kesiya) »»»

Ku wa kane 3.9.2009 10:37 | Kubisohora ku urupapuro | Ibimera nyaburanga bidasanzwe

Ibyerekeye KPR

KPR - Abarinzi n’abakuza ibimera bishyize hamwe Silovakiya
KPR - Abarinzi n’abakuza ibimera bishyize hamwe ni umuryango mpuzamahanga. Soma byinshi bitwerekeyeho
Sangira n’abandi uburambe bwawe kubijyanye no gukuza ibimera. Andika inkuru cyangwa inyandiko kubijyanye no kwitabwaho k’ubusitani, gutera, gukuza no kwita ku ibimera n’ibindi bibyerekeyeho. Hanyuma ubitangaze mururimi rwawe kavukire ubinyujije mukinyamakuru cyacu cyivuga ibijyanye n’ibimera cyitwa Botanix.