Amahwa ya kasi (Pinusi kesiya)
Amahwa ya kasi (Pinusi kesiya) ni igiti gikura vuba cyo muri aziya, kitajya kiboneka hanze y’aho gihinze. Ibiti bigira uburebure buri hagati ya metero 30 na 35 n’igihimba gishobora kugera kuri metero 1 y’umubyimba.Buri shami rigira amahwa atatu, rimwe rimwe rifite hafi ya santimetero 15 na 20 z’uburebure. Imbuto z’ibi biti (mu ishusho ry’umutemeri) zigira uburebure buri hagati ya santimetero 5 kugera ku 9 noneho intete zikagira hagati ya santimetero 1,5 kugera kuri 2,5.
Inkomoko y’amahwa ya Kasi (Pinusi kesiya) ni mu karere ka Himalaya: uhereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’ubuhinde (muri iki gihe hakurwa imbaho gusa mu misozi ya Kasi na naga, muri leta ya Megalayi na Manipuru), mu Bushinwa (Mu ntara ya Yunani), Buruma (Miyanimari), amajyaruguru ya Tayilani, Lawosi, Viyetinamu (Layi Cawu, Langi soni, Cawo Bangi, Kuwangi Ninihi) no muri Filipine (Luzoni). Amahwa yo muri Filipine aboneka mu bwoko bwa Pinusi insularisi. Mu Bushinwa haboneka ubundi bwoko bwitwa amahwa ya Yunani (Pinusi yunanensisi).
Ubu bwoko aboneka ku gasozi ari kumwe n’ibindi biti bikaba bikunda gukurira mu butaka busharira bw’umutuku bufite ubusharire bwa 4,5 n’ubujyejuru bwa meteroi hagati ya 800 n’2000, ariko cyane cyane 1200 kugera ku 1400. Agace kagira ibihe by’imvura n’izuba bigenda bihinduranya, kandi hashyuha. Imvura ni nyinshi kandi ikirere kirashyuha, kandi guhinduka kw’igihe cy’izuba n’icy’imvura mu mwaka bigaragara ko imvura n’ubuhehere birenze 70%.
Iki giti cyihanganira izuba kandi kikihanganira ubukonje, ariko kigakangwa n’ubutita bubayeho igihe cyo gukura. Mu gihe cy’ihinga, gisaba igihe n’ahantu hakonje.
Andi mazina y’igihingwa ni Pinusi kasiya, Pinusi kasiyanusi.
««« Inkuru ibanza: Igiti cy’ubuhinde Pongamia pinnata Inkuru ikurikira: Imikindo Parajubaea torallyi »»»
Ku wa gatanu 4.9.2009 11:01 | Kubisohora ku urupapuro | Ibimera nyaburanga bidasanzwe
Ibyerekeye KPR
Sangira n’abandi uburambe bwawe kubijyanye no gukuza ibimera. Andika inkuru cyangwa inyandiko kubijyanye no kwitabwaho k’ubusitani, gutera, gukuza no kwita ku ibimera n’ibindi bibyerekeyeho. Hanyuma ubitangaze mururimi rwawe kavukire ubinyujije mukinyamakuru cyacu cyivuga ibijyanye n’ibimera cyitwa Botanix.