Umwembe wa Kalimantana, Kalimantan Mango, Kasturi (Mangifera casturi)
Umwembe wa Kalimantana (Mangifera casturi) cyangwa uzwi aho ukomoka ku izina rya Kasturi ni igiti cy’imbuto kiboneka mu karere gashyuha kandi gahehereye kigira hagati ya metero 10 na 30 z’uburebure kikaba ari karande muturere dukeya cyane twegereye Banjarimasini ho mu Majyepfo ya Indoneziya. Kuri ubu zigenda zicika mubiti byishyamba bitewe no gutemwa kw’ibiti kutubahirije amatregeko. Nyamara kiracyaterwa kenshi muri iki gice, kubera impumuro nziza y’imbuto zacyo.
Imbuto z’umwembe wa Kalimantana (Kalimantan Mango, Mangifera casturi) ni ntoya ugereranyije n’izubundi bwoko bw’ imyembe. Buri rubuto rwazo rupima hagati y’amagarama 50 na 84. Iyo zitarahisha, ibara ry’imbuto riba ari icyatsi kibisi- ariko zamara guhisha, ibara rigahinduka ikigina cyangwa rijya gusa n’umukara kandi zishashagirana, akenshi zifite igicucu kijimye. Imiterere y’amabara na yo ni bimwe mu byagenderwaho mu gutandukanya amoko agize M.casturi. Hari amoko atatu azwi ya Mangifera casturi – Kasturi, Mangga Cuban na Pelipisan. Ubuzwi cyane muri yo ni Kasturi kubera impumuro yabwo nziza. Mangga Cuban na Pelipisan afatwa kenshi nk’amoko atandukanye. Pelipisan ishobora nyamara kugira impumuro nziza nk’iya Kasturi bikaba byerekana ko urubuto rwayo rushobora cyane kuba ari ikimanyi gikomoka kuri Kasturi. Ubushakashatsi bwinshi buracyakeneye gukorwa kugira ngo hamenyekane amakuru nyayo.
Igice kiribwa cy’ uru rubuto gifite ibara rya oranje kandi inyuma rumeze nk’umugozi, rukagira impumuro rwihariye nziza cyane. Iyo ugereranije Kasturi n’uyu mwembe (Mangifera indica), Kasturi iryohera gake ariko ikagira uburyohe bwinshi cyane kandi n’impumuro yorohereye kurushaho. Igice kiribwa cy’urubuto rwa Kasturi gifite utudodo twinshi.
Kasturi izwi cyane n’abatuye Amajyepfo ya Borunewo ndetse n’abo mu nkengero zayo. Impumuro y’izi mbuto irashimisha cyane ku buryo bari barayihimbiye n’akaririmbo: “Seharum kasturi, seindah pelangi, semuanya bermula.” bisobanura: “Yo, impumuro nk’iya Kasturi, nziza nk’umukororombya. Uru rukundo rutangiye urugendo.”
Gutema ibiti mu buryo butemewe byatumye iki giti gicika mu ishyamba. Ibiti bishaje by’umwembe wa Kalimantan byugarijwe n’ikibazo cyo gucibwa burundu n’ababisarura bitemewe n’amategeko kubera ubwiza bw’inkwi zabyo. Ibiti bikunze guhingwa n’abaturage ku buso buto mu turima two mu rugo cyangwa mu mirima itari minini.
Bitandukanye n’ibiti by’imbuto bikura vuba mu turere dushyuha kandi duhehereye, Umwembe wa Kalimantana ntuterwa mu mirima minini muri Indoneziya bitewe n’ukuntu wera utinze. Imirima y’umwembe wa Kalimantana ishobora kuboneka gusa mu gace ka Mataramani iri mu karere ka Banjari (Akarere ka Banjari gatandukanye n’akarere ka Banjarimasini). Abantu b’i Mataramani bagerageje ubuhinzi butagutse mu 1980 ariko umusaruro wabo wa mbere wabonetse muri 2005. N’ubwo muri aka gace imbuto ihaboneka ku bwinshi, na n’ubu ntihagije ku isoko.
Ikoreshwa ry’ ibiti by’Imyembe ya Kalimantana rigarukira gusa mu gutanga imbuto ziribwa no gutanga inkwi. N’ubwo igihimba cy’uruti gishaje gishobora kurenga metero icumi, Ababanjari (ubwoko kavukire bwo hagati mu gihugu no ku nkombe z’inyanja baje gutura mu Majyepfo ya Borunewo), bakoresha iyi myembe mu gusoromaho imbuto gusa bitewe n’uko gusa igiti cyayo gikura bitinze. Kubera iyo mpamvu, Ababanjari bahitamo ibindi biti bakuramo inkwi bifite ibiti byiza nk’iy’iyi myembe cyangwa birushijeho. Kugira ngo umuntu agere ku mbuto biragoye kuko ibiti bya Kasturi bikura mu burebure cyane bityo bigasaba kurira kugera hejuru mu bushorishori kugira ngo ugere kumbuto zabyo- imbuto iyo zihunuye zikagwa kubutaka zitakaza ubwiza bwazo cyane.
Imbuto zakagombye kuribwa zigisoromwa cyangwa ziteguwe nka Kasturi jam.Gusa, ntiziboneka cyane ku isoko kuko abahinzi bazo bazirira. Zikorwamo kandi ibisa n’amavuta, n’ibisigwa kumugati, umutobe cyangwa utugati dukorwa bya gakondo. Icyakora, ibi biribwa bikomoka kumyembe, biragoye kubibona ku isoko kuko imbuto zikimara gusarurwa ziba zikenewe cyane kandi zikaba ari umbuto zikunzwe cyane n’abaturage bo muri Banjari. Imbuto zirahenze ariko ku ba Banjari kuzigura nta kibazo kubera impumuro yazo nziza cyane.
««« Inkuru ibanza: Imyembe yo muri Indoneziya Inkuru ikurikira: Guhinga imyembe uhereye ku ntete »»»
Ku wa gatanu 19.2.2010 21:00 | Kubisohora ku urupapuro | Ibimera nyaburanga bidasanzwe
Ibyerekeye KPR
Sangira n’abandi uburambe bwawe kubijyanye no gukuza ibimera. Andika inkuru cyangwa inyandiko kubijyanye no kwitabwaho k’ubusitani, gutera, gukuza no kwita ku ibimera n’ibindi bibyerekeyeho. Hanyuma ubitangaze mururimi rwawe kavukire ubinyujije mukinyamakuru cyacu cyivuga ibijyanye n’ibimera cyitwa Botanix.